00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC na RDC basinyanye amasezerano yo koherezayo ingabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yo koherezayo ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kiba ikimenyetso simusiga cy’uko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa.

Perezida Félix Tshisekedi yakurikiye isinywa ry’aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula na Peter Mathuki, umunyamabanga mukuru wa EAC.

Minisitiri Lutundula yavuze ko ‘kohereza izi ngabo ari ugushyira mu bikorwa ubushake bwa politiki bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango, mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke no kugarura amahoro mu biyaga bigari’.

Kohereza ingabo muri RDC byemejwe muri Kamena uyu mwaka n’inama yahuje Kenya, Uganda, Rwanda na RDC. Byaje kwemezwa n’inama y’umuryango wose yashyigikiye umurongo wo kugarura amahoro.

Iki gikorwa cyari gitegereje amasezerano yanditse akubiyemo ibizakurikizwa, amategeko abigenga, uburenganzira bw’ingabo ndetse n’umusanzu mu by’imari uzazitangwaho.

Aya masezerano yasinywe ku rwego rwa EAC azakurikirwa n’ayo ibihugu binyamuryango, bizasinya inyandiko mbere yo kohereza ingabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula na Peter Mathuki bashyira umukono ku masezerano
Ubwo abayobozi bari bamaze gusinyana amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .