Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bw’Ikigo cya ’Open for Business,’ bwerekanye ko ingamba na politiki z’ibihugu bya EAC ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, ari kimwe mu bituma bihomba akayabo.
Uganda iyoboye ibindi bihugu mu kugira igihombo kinini, kibarirwa hagati ya miliyoni 586$ na miliyari 2,4$.
Iki gihomba cyarushijeho kwiyongera nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rizwi nka ’Anti-Homosexuality Law’ rifatwa nka rimwe mu mategeko abangamira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina kurusha andi muri Afurika.
Iri tegeko ryasinywe na Perezida Yoweri Museveni muri Gicurasi umwaka ushize, rigena ko abafatiwe mu bikorwa nk’ibyo, bashobora guhabwa igihano kirimo n’urupfu.
Ryatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihana abayobozi bo muri Uganda ndetse na Banki y’Isi ihagarika inguzanyo yiteguraga guha icyo gihugu, bituma muri rusange gihomba miliyari 2,4$.
’Open for Business’ isobanura ko uretse guhagarikirwa inkunga, Uganda yanahombye ishoramari rituruka mu mahanga ryahagaritswe kubera iryo tegeko, ari nako byagenze ku bakerarugendo basubitse ingendo zabo.
Ku ruhande rwa Kenya, yahombye amafaranga ari hagati ya miliyoni 360$ na miliyari 1,5$. Iki gihugu kandi gishobora guhomba amafaranga menshi kurushaho mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yakwemeza umushinga w’itegeko uzwi nka ’Family Protection law.’
Uyu mushinga uvuga ko mu gihe umuntu afashwe aryamanye n’uwo bahuje ibitsina, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 50, mu gihe utunze inzu yabereyemo iki gikorwa, ashobora guhanishwa kwishyura ibihumbi 14$ (arenga miliyoni 19 Frw), cyangwa agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi.
Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa, amafaranga Kenya ihomba kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 7,8$ bitewe n’igabanuka ry’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, igabanuka ry’inkunga ituruka mu mahanga, ubwiyongere bw’ikiguzi cy’ubuzima, byose bikadindiza ubukungu.
Tanzania nayo ihomba agera miliyari 1,1$ buri mwaka, nyuma yo gushyiraho amategeko abangamira abaryamana bahuje ibitsina.
U Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika bitagira amategeko abangamira abaryamana bahuje ibitsina, ndetse rwasinye ku mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wamagana ihohoterwa rikorerwa abaryamana bahuje ibitsina.
Icyakora ibi ntibihagije kuko bitabuza u Rwanda guhomba abarirwa muri miliyoni 45$ buri mwaka, uretse ko ari make cyane ubereranyije n’ibindi bihugu byo muri EAC.
Iki gihombo raporo ivuga ko giterwa n’uburyo abanyamuryango ba LGBTQ+ bafatwa mu muryango nyarwanda.
Muri rusange, ibihugu bya Afurika bikomeje gushyiraho amategeko abangamira abaryamana bahuje ibitsina kuko nko muri Ghana, hari gusuzumwa umushinga w’itegeko uzahana abaryamana bahuje ibitsina n’abanze kubagaragaza, baba abo mu miryango yabo cyangwa abandi bose babonye ayo makuru bakaryumaho.
Malawi nayo iri kwiga kuri uwo mushinga, ushobora kugarura itegeko ryari ryarashyizeho mu bihe by’ubukoloni, rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Muri rusange, ’Open for Business’ igaragaza ko buri uko ibihugu bishyize imbaraga mu guteza imbere no gutanga uburenganzira ku baryamana bahuje ibitsina, ari nako bizamura umusaruro mbumbe ku muturage umwe, byose bikarushaho kugira ingaruka nziza ku bukungu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!