Uhagarariye igihugu cya Uganda muri uyu muryango Rose Akol, yatangaje ko agera kuri 30 ku ijana by’amafaranga agendera mu kuvunjisha ku mipaka.
Abadepite bahagarariye ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasizarazuba kuri uyu wa Gatandatu baganiriye kuri iki kibazo cy’itinzwa ry’ishyirwa mubikorwa gutangira gukoresha ifaranga rimwe .
Akol yavuze ko gahunda yo guhuza amafaranga yagumye ku mpapuro nubwo ari inkingi ikomeye mu kwishyira hamwe kwa EAC.
Yagaragaje ko kuvunjisha amafaranga mu gihe ugiye kwambuka umupaka uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi byabaye imbogamizi ku bacuruzi.
Inkingi kabiri mu zigize uyu muryango zirimo gushyirwa mu bikorwa, aha harimo inkingi yo guhuza imipaka igeze kure ishyirwa mu bikorwa ndetse n’inkingi y’isoko rusange.
Gukoresha ifaranga rimwe ni inkingi ya gatatu mu gihe izaba imaze kugerwaho hazakurikiraho guhuza politiki z’ibihugu ndetse no kwihuza kwa za leta n’ibihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!