Uyu muryango wayoborwaga n’Umurundi, Amb. Libérat Mfumukeko, wagiye mu Bunyamabanga bwawo muri Mata 2016 asimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera.
Inshingano z’ubunyamabanga bwa EAC ni uguhuza ibikorwa byayo, icungamutungo, no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.
Umwanya w’Ubunyamabanga bwa EAC, utorerwa mu buryo bwo gusimburanya bikaba biteganyijwe ko igihugu cya Kenya aricyo kigezweho nk’uko amasezerano ashyiraho umuryango abivuga.
Perezida Uhuru Kenyatta niwe uzerekana umukandida kugira ngo yemerezwe mu nama y’abakuru b’ibihugu.
Inshingano zikomeye ziramutegereje
Umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango [EALA], Aden Omar Abdikadir, yavuze ko Umunyamabanga Mukuru mushya afite inshingano zikomeye imbere ye.
Muri iyi manda ya Mfumukeko irangiye, ibibazo bya ruswa, umwuka mubi hagati ya bimwe mu bihugu biwugize n’ikindi kibazo gikomeye cyo guterana amagambo n’izindi nzego zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’izindi nzego zirimo izifata ibyemezo.
Ibi n’ibindi nibyo Depite Abdikadir yemera ko umuntu wese uzahabwa izi nshingano muri iki gihe azaragwa ishyirahamwe riri mu bibazo, ikindi ni abakozi urebye bafite imyitwarire idahwitse, amakimbirane hagati y’inzego n’umuryango uri mu bibazo by’ubukungu.
Yavuze ko hari kandi kutizerana kwinshi hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa kubera ibibazo birimo kuba nta muryango ukomeye uhuza ubufatanye bwabo.
Ati “Umunyamabanga Mukuru agomba kwihutisha gahunda yo kubaka icyizere n’umubano hagati y’inzego zigize umuryango ndetse n’ibihugu by’abafatanyabikorwa. Azakenera kandi kuzana umubano mwiza hagati y’abakozi n’abaturage. Agomba kubaka imbaraga z’abakozi no kuvugurura abaturage.”
Yakomeje agira ati “Dukeneye umuntu ushobora guhuza ibigo n’inzego za EAC kurushaho kugira ngo tumenye neza ko bakorera intego bahari kandi bageza ku baturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Umunyamabanga mushya wa EAC, agiye kujyaho mu gihe ibihugu n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, gikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!