Icyo gihe, ibihugu birimo u Rwanda, Kenya na Uganda byashyizeho ingamba zirimo gufunga imipaka yo ku butaka no mu kirere ndetse no guhagarika ibikorwa byinshi abantu bagasabwa kuguma mu ngo zabo.
Izi ngamba zagize ingaruka zirimo igabanuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu, igabanuka ry’ubukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifatiye runini ibihugu by’Akarere.
Ibi kandi byiyongereyeho ko n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi byari bisanzwe biri guhangana n’ingaruka za Coronavirus, bigatuma ubukungu bwabyo bugwa maze bikagabanya ibicuruzwa nk’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi nk’ikawa n’icyayi byaguraga muri aka Karere ku bwinshi, ibyarushijeho n’ubundi gushyira ubukungu bwako mu kangaratete.
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko Isi yose izahangana n’ingaruka za Coronavirus mu myaka iri imbere, kandi ko igihombo yateje, n’uburyo yahinduye imikorere yari isanzwe, byose bishobora kuzagena imiterere y’ubukungu bw’Isi mu myaka myinshi iri imbere.
Ingaruka zayo ariko zizazahaza cyane ibihugu bikennye, birimo cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika, kuko bitanasanganywe amikoro n’uburyo buhagije bwo kwihagararaho mu bihe by’amage nk’ibi. Bivugwa ko izi ngaruka zishobora kuzayogoza Afurika kugeza no mu myaka 10 iri imbere.
Ibihugu bigize EAC nabyo birebwa n’ibi bibazo ndetse nyuma y’amezi atandatu bifunze imipaka yabyo, kuri ubu birasa nk’ibiri mu rugendo rudasubira inyuma rwo kugerageza kugabanya ingaruka ku bukungu zizaterwa n’iki cyorezo.
Ibi bigaragazwa n’ingamba ibi bihugu byagiye bifata zirimo gufungura imipaka ndetse no gukomorera ubukerarugendo.
U Rwanda ruri mu bihugu byabimburiye ibindi mu gufungura imipaka, aho cyayifunguye ku wa 1 Kanama uyu mwaka, ndetse Kenya nayo ni uko. Uganda irateganya gufungura imipaka ku wa 1 Ukwakira, ndetse RwandAir yamaze gutangaza ko izahita itangira ingendo ziganayo.
RwandAir yamaze gutangiza ingendo mu byerekezo hafi ya byose isanzwe ikoreramo kandi imipaka yafunguwe ndetse mu minsi ya vuba iratangira ingendo zigana ku Mugabane w’i Burayi.
Kenya Airways nayo kuri ubu iri gukora ingendo mu byerekezo 30 isanzwe ikoreramo, ndetse irateganya kubyongera uko ibihugu bizagenda birushaho gufungura imipaka.
Akanama k’Ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC) katangaje ko ifungurwa ry’imipaka ari kimwe mu bizafasha ibihugu by’uyu muryango guhangana na Coronavirus kuko bizongera ubucuruzi hagati y’ibihugu kandi bikazanzamura ubukerarugendo.
Uru rwego ni rumwe mu zakozweho cyane na Coronavirus, kuko EABC itangaza ko nibura, ibihugu bigize EAC byahombye akabakaba miliyari 54$ byinjirizwaga n’abakerarugendo, cyane cyane abaturutse mu bindi bihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!