RDC: Batandatu baguye mu gitero cyagabwe kuri Pariki y’Ibirunga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Mutarama 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Abarinzi batandatu ba Pariki ya Virunga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu gitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba kuri iyo Pariki.

Umuvugizi w’iyo Pariki, Olivier Mukisya, yahamije iby’aya makuru, avuga ko ari inkuru ibabaje.

Yagize ati “turemeza iyi nkuru ibabaje. Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro bateye ibirindiro byacu mu gace ka Nyamitwitwi kari rwagati muri Pariki y’Ibirunga”.

Muri Mata umwaka ushize, imitwe yitwaje intwaro nabwo yari yateye iyi Pariki, icyo gihe yica abarinzi bayo 12. Muri rusange, ibi bitero bimaze kugwamo abarinzi 200 b’ino pariki, aho akenshi bikunze kwigambwa n’imitwe y’inyeshyamba myinshi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Bikekwa ko iyo mitwe iba ishaka kugera ku mutungo kamere mwinshi ugaragara muri iyo Pariki, ndetse no kwigarurira ibice byayo dore ko iherereye mu ishyamba rigari kandi ryakoroshya imirwano ku mitwe nk’iyo y’inyeshyamba.

Pariki y’Ibirunga niyo ya mbere ikuze ku Mugabane wa Afurika, ikaba inagera mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda. Ni Pariki ifite umwihariko kuko ari yo icumbikiye ubwoko bw’ingagi zo mu musozi zisigaye hake cyane ku Isi.

Abarinda Pariki y'ibirunga ku ruhande rwa Congo bakunze guhura n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .