DRC: Abarwayi ba Ebola bageze kuri 60

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Ebola mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wageze kuri 60, Ishami ry’umuryango w’abibumye rishinzwe kwita ku,OMS ritangaza ko uburyo imihango yo gushyingura abahitanywe n’iki cyorezo ikorwa aribyo bifite uruhare mu kwiyongera k’umubare w’abacyandura.

Ishami ry’umuryango w’abibumye rishinzwe kwita ku buzima ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo wazamutse bakaba bageze kuri 60.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Mike Ryan ubwo yari mu nama ivuga kuri iki cyorezo yavuze ko “kiri muri muri Congo kandi akaba nta buryo bwo kugihashya buri gushyirwa mu bikorwa”.

Nubwo hari abantu 12 000 bamaze gukingirwa, abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko bafite impungenge kubera ibikoresho bike mu mavuriro byo kwita ku barwayi baramuka bagaragayeho ubwandu.

Uretse iki gice cy’Uburengerazuba kikigaragaramo icyorezo cya Ebola muri Kamena OMS yatangaje ko cyarangiye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanduye Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kugera kuri 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .