Dr. Tedros uyobora OMS ahangayikishijwe n’amakimbirane ari mu gihugu cye

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ahangayikishijwe n’amakimbirane akomeje guca ibintu muri Ethiopia, igihugu akomokamo kikaba kinatuyemo abavandimwe be.

Dr. Tedros akomoka mu Gace ka Tigray kamaze iminsi mu ntambara, aho ingabo za leta zahawe amabwiriza yo kurwanya abarwanyi bakarimo.

Mu ijambo rya nyuma yavuze muri uyu mwaka, Dr Tedros yagarutse ku buzima bwe bwite, igice ubusanzwe atajya akunda kuvugaho cyane.

Uyu muyobozi yavuze ko ahangayikishijwe n’igihugu cye cya Ethiopia cyane cyane agace akomokamo ka Tigray, kakinatuyemo murumuna we.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mwaka wari mubi bihagije bitewe n’icyorezo cya Coronavirus yagombaga guhangana nacyo ku rwego rwo hejuru ariko ko byabaye bibi kurushaho bitewe n’ibibazo na we ubwe yakomeje guhangana na byo, birimo guhangayikishwa n’ibibera mu gihugu cye.

Yasobanuye ko mu byumweru birenga bitandatu bishize “atigeze avugana n’umuryango we utuye mu Gace ka Tigray kuko itumanaho ryahagaritswe.”

Ubwo intambara yarotaga muri Tigray, Leta ya Ethiopia yafashe ingamba zo gufunga itumanaho muri ako gace gatuwe n’abarenga miliyoni esheshatu.

Leta ya Ethiopia iherutse gushinja Tedros kwivanga mu bibazo bya Tigray, aho bivugwa ko ashyigikiye abahangaye na leta yigeze kubera Minisitiri w’Ubuzima kuva mu 2005 kugera mu 2012.

Ibi ariko yarabihakanye, avuga ko “nta ruhande na rumwe nshigikiye, uruhande nshigikiye ni urw’amahoro, dukeneye amahoro muri Ethiopia.”

Dr Tedros ariko yavuze ko uyu mwaka utabaye mubi wose, kuko amaze amezi abiri abonye umwuzukuru, aho yavuze ko “iyo murebye, mubonamo icyizere cy’ahazaza.”

Imirwano yo muri Tigray imaze gutuma abaturage barenga miliyoni bahunga kubera intambara.

Dr. Tedros avuga ko ahangayikishijwe n'ibibera mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .