00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Tedros mu gahinda ko kutabasha gufasha abavandimwe be bicwa n’inzara muri Tigray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 02:45
Yasuwe :

Umunya-Ethiopia, Dr. Tedros Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yavuze ko afite agahinda ko kuba atabasha koherereza amafaranga abagize umuryango we bari kwicwa n’inzara mu Ntara ya Tigray, imaze igihe yarashegeshwe n’imirwano.

Abatuye Intara ya Tigray bamaze iminsi bafite ibibazo by’inzara byatewe ahanini n’imirwano ihanganishije ingabo za Ethiopia n’iz’ishyaka rya TPLF ryo muri iyi ntara.

Dr. Tedros Ghebreyesus ukomoka muri Tigray, yahishuye ko hari abantu bo mu muryango we bari kwicirwa n’inzara muri Tigray ariko akaba atabasha kuboherereza amafaranga bitewe n’uko aka gace gasa n’akashyizwe mu kato, ku buryo abaturage batabasha kugenda.

Ati "Mfite abo mu muryango wanjye baba hariya. Ndashaka kuboherereza amafaranga ariko ntibishoboka kuyohereza, bari kwicwa n’inzara, ndabizi ubu sinshobora kubafasha."

Yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo kumenya amakuru yo muri aka gace bigoranye, "atazi niba abo mu muryango we bapfuye n’abakiriho, kuko ntabasha kuvugana nabo."

Kugeza ubu intara ya Tigray nta mashanyarazi ifite, serivisi z’itumanaho n’iza banki nazo zarahagaze.

Kuva imirwano yo muri Tigray yatangira mu Ugushyingo 2020, ababarirwa mu bihumbi bamaze kuyigwamo mu gihe abandi babarirwa muri miliyoni bavuye mu byabo ndetse bakaba bafite inzara.

Nyuma y’igihe cyari gishize imirwano isa n’iyacururutse, yongeye kubyuka mu cyumweru gishize ingabo za Leta ya Ethiopia zongera gukozanyaho n’izo muri Tigray.

Dr Tedros Ghebreyesus mu gahinda ko kutabasha koherereza amafaranga abavandimwe bari kwicwa n’inzara muri Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .