Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson, yasobanuye ko Dr Ndugulile yapfiriye mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuza, avuga ko andi makuru aza kuyatangaza nyuma.
Tariki ya 27 Kanama 2024 ni bwo Dr. Ndugulile yatorewe kuyobora ishami rya OMS muri Afurika. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cyaryo i Brazaville muri Repubulika ya Congo.
Uyu mwanya yari awuhataniye n’abakandida batatu barimo Umunyarwanda Dr. Mihigo Richard, Dr. Sambo Boureima Sambo wa Niger na Dr. Ibrahima Socé Fall wa Sénégal.
Byari biteganyijwe ko mbere y’uko Dr. Ndugulile atangira manda y’imyaka itanu, yari kubanza kwemezwa n’abagize inama y’ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare 2025, bazateranira mu Busuwisi.
Ni inshingano yagombaga gusimburamo Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana, uyobora ishami rya OMS muri Afurika kuva muri Gashyantare 2015.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!