Azafatanya na Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chile n’abandi.
Banki y’Isi binyuze muri gahunda yo kurwanya ubukene yashyizeho inama yihariye ngishwanama igamije kwiga ku hazaza h’akazi, yahuje abahanga mu ngeri zinyuranye bagamije guha ibitekerezo abayobozi, gufata ibyemezo n’ingamba zitandukanye.
Iyi nama Ngishwanama yiswe ‘The High-Level Advisory Council on Jobs’ yatangirijwe mu Nama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ‘The 2024 World Bank Group-IMF.
Banki y’Isi irajwe inshinga no guhanga imirimo binyuze muri urwo rwego, igaragaza ko mu myaka 10 ishize abaturage miliyari 1.2 bo mu bihugu bikennye bazaba bari mu myaka yo gukora.
Biteganyijwe ko abagera kuri miliyoni 420 bazabona imirimo, mu gihe abarenga 800 bazaba badafite akazi.
Iyo nama ngishwanama izibanda cyane ku gushaka amahirwe y’akazi ku rubyiruko n’abagore no gufasha ibihugu bikiri gutera imbere kubyaza umusaruro zimwe mu mbogamizi bigihura nazo.
Perezida wa Banki y’Isi, Ajay Banga, yagaragaje ko ikibazo cy’akazi gihangayikishije Isi ari yo mpamvu hashyizweho inama nkuru ngishwanama kuri byo kandi yahurijwemo abahanga banyuranye.
Ati “Iki kibazo, kubera ko gifite uruhare rukomeye ku hazaza hacu twese, Inama Nkuru Ngishwanama yashyizweho izayoborwa n’abakuru b’akanama mpuzamahanga b’abahanga bafite uburambe mu guteza imbere imirimo mu bihugu byabo.”
Dr. James Mwangi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, yagaragaje ko mu myaka 1o iri imbere hazaba impinduka zikomeye mu mibereho y’abatuye Isi, aho umuntu umwe muri bane ku Isi azaba ari Umunyafurika.
Ati "Izi mpinduka mu mibereho y’abaturage ku Isi zituruka ku ntambwe yatewe ku mugabane wa Afurika, harimo ukwiyongera kw’imyaka yo kubaho, umusaruro mbumbe ku muturage, ubuzima, uburezi, n’imibereho myiza. Ibi byateye izamuka ryihuse ry’umubare w’abaturage. Uko kwiyongera gushobora gutuma habaho izamuka rya 15% ku musaruro mbumbe w’igihugu no kugabanya ubukene ku kigero cya 17% mbere y’umwaka wa 2030."
Biteganyijwe ko abagize Inama Ngishwanama bazajya bahura buri mezi abiri mu gihe cy’umwaka mu myaka ibiri, aho bazajya kandi bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Banki y’Isi hagamijwe kumenya ko ibitekerezo batanga bishyirwa mu bikorwa.
Dr. Mwangi yishimiye guhabwa inshingano, ashimangira kandi ko yiteguye gutanga umusanzu ukomeye mu guhanga imirimo ku rubyiruko rwa Afurika.
Ati “Urubyiruko ni rwo hazaza hacu kandi ni umusingi w’iterambere rirambye ry’umugabane wacu. Gahunda ya Equity ya ‘Africa Recovery and Resilience Plan’ igamije guhanga imirimo miliyoni 50 muri aka karere mbere y’umwaka wa 2030, kandi intego yanjye ni uko nkoresha ubumenyi n’inama z’iyi nama ngishwanama kugira ngo iki gikorwa kigerweho mu buryo bwuzuye."
Abandi bayobozi barimo ni Guy Ryder, Patrick Achi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Sebastien Bazin uyoboye Accor Group, Nonkukuleko Nyembezi uyoboye Standard Bank Group, Perezida wa Apollo Hospitals Enterprise Ltd, Pretha Reddy na Mostafa Terrab uyobora OCP Group.
Hari kandi Marianne Bertrand wigisha ubukungu muri Kaminuza ya Chicago Booth School of Business, Perezida wa Pratham mu Buhinde, Madhav Chavn, Marcela Eslava wigisha muri Kaminuza ya Universidad de Los Andes muri Colombia, Fang Cai wo mu Bushinwa, Roxana Maurizio usanzwe ari umushakashatsi, Denis Minev na Rohini Pande.
Dr. James Mwangi ni umwe mu Banyafurika bafite ibitekerezo byubaka kandi ufite icyerekezo.
Yahawe kuyobora iyo banki iri ku mwanya wa nyuma mu rwego rw’Imari, akoresha ubunararibonye bwe n’ubuhanga kuri ubu ikaba iri mu bigo by’imari bihagaze neza ku isoko.
Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ku ruhando mpuzamahanga kubera ubunaranibonye bwe guhera muri 2012.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!