00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Mlozi wari Umudepite uhagarariye Tanzania muri EALA yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yatangaje urupfu rw’umwe mu bari bayigize, Dr. Mlozi Sedoyeka, ukomoka muri Tanzania, azize uburwayi butunguranye.

Urupfu rwa Dr Mlozi rwamenyekanye kuri uyu wa 13 Kamena 2024, rukaba rwashenguye abatari bake barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetangula, washimangiye ko Dr. Mlozi yari umudepite w’intangarugero muri EALA, akaba yaragize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by’umuryango.

Yavuze kandi ko urupfu rwa Dr. Mlozi ari igihombo gikomeye ku muryango wa EALA ndetse no ku gihugu cya Tanzaniya.

Urupfu rwa Dr. Mlozi rwatumye abagize EALA batangira ibikorwa byo kumwunamira no gushimira ibikorwa bye. Kuri ubu Inteko Ishinga Amategeko ya EALA iri mu cyunamo, yibuka ibikorwa by’indashyikirwa by’uyu mudepite.

Dr. Shogo Richard Mlozi Sedoyeka yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ahagarariye Tanzaniya.

Dr. Mlozi yagize uruhare rukomeye mu gukangurira urubyiruko kwishyira hamwe mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Dr. Mlozi yari kandi yabaye umuyobozi w’Ikigo cya Fungua Trust, cyibanda ku guteza imbere ubushobozi bw’imiryango no guha urubyiruko amahirwe mu gihugu cya Tanzaniya. Iki kigo gifite intego nyinshi zirimo guteza imbere ubushobozi, ikoranabuhanga n’ubuvumbuzi, ndetse no kwita kw’ihindagurika ry’ibihe.

Ku buyobozi bwa Dr. Mlozi, Fungua Trust yatangije ibikorwa bitandukanye, nk’umushinga wa Inua Youth, ufasha urubyiruko mu gutanga ibikoresho nk’udupfukamunwa dushobora gukoreshwa inshuro nyinshi ndetse no guteza imbere ubumenyi ku kwishyira hamwe mu muryango.

Kwitanga kwa Dr. Mlozi mu kwereka urubyiruko amahirwe, kwagaragaraga mu bikorwa byo guteza imbere urubyiruko no kwishyira hamwe mu karere ka EAC. Yashyize imbere uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’akarere no gukora cyane kugira ngo habeho amahirwe ku rubyiruko mu kubaka ubukungu bw’akarere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .