00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Kizza Besigye afungiwe umugambi wo guhungabanya umutekano wa Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 November 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, afunzwe n’igisirikare cya Uganda kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa i Nairobi muri Kenya ubwo yari yagiye kwitabira imurikwa ry’igitabo cya mugenzi we, Martha Karua.

Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, kuri uyu wa 20 Ugushyingo yatangaje ko umuryango we n’abanyamategeko batashoboye kumugeraho, agaragaza ko atabona impamvu yatumye umuntu utari umusirikare afungirwa muri kasho y’igisirikare.

Ikinyamakuru Soft Power cyatangaje ko cyavuganye n’umwe mu bashinzwe umutekano wo ku rwego rwo hejuru, asobanura ko Dr. Besigye yafashwe ubwo yaganiraga n’abanyamahanga ku buryo bamugurisha intwaro.

Yagize ati “Ubu ari muri kasho. Azashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, yifatanyije n’abanyamahanga.”

Amashusho yatangajwe n’ikinyamakuru ChimpReports saa sita n’iminota ine z’amanywa agaragaza Dr. Besigye agezwa ku rukiko rwa Makindye, aherekejwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, SFC.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka FDC ryashinzwe na Dr Besigye bageze ku rukiko rwa Makindye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo kugira ngo bakurikirane dosiye ye.

Abayobozi bakuru mu ishyaka FDC bageze ku rukiko rwa Makindye, aho biteganyijwe ko Dr. Besigye agezwa uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .