00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. James Mwangi yagizwe umujyanama mu kigo cya Amerika gishinzwe ububanyi n’amahanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 January 2025 saa 05:09
Yasuwe :

Dr. James Mwangi uyobora Equity Bank Group, yagizwe umwe mu bagize Inama Njyanama yagutse y’Ikigo cya Amerika gishinzwe Politiki Mpuzamahanga n’Imibanire n’ibindi Bihugu, Council on Foreign Relations- CFR.

Iki kigo cyashinzwe mu 1921, gifite icyicaro i New York no muri Washington D.C. Cyamenyekanye cyane kubera kugira uruhare rukomeye mu gushyiraho politiki zitandukanye.

CFR igizwe n’abakomeye barimo abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru, abanyamabanga ba za leta, abayobozi mu Rwego rw’ubutasi muri Amerika, CIA, abo mu rwego rw’amabanki n’urw’uburezi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, n’abanyamakuru bubatse izina.

Iyi Nama Njyanama yagutse y’iki kigo, imaze imyaka 12 ishinzwe. Ikora nk’urubuga rugamije gutuma CFR irushaho gusobanukirwa ingingo zitandukanye ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu biganiro bihuza abayobozi ba Amerika n’abo mu bindi bihugu, ku ngingo zireba Isi muri rusange.

CFR itegura inama zihuza abayobozi b’ibihugu, ab’ibigo by’ubucuruzi, n’abagize inzego z’ubutasi n’ububanyi n’amahanga, bakaganira ku bibazo bikomeye byugarije Isi.

Ni nayo nyiri kinyamakuru cya ‘Foreign Affairs’, kimaze imyaka irenga 100 gisohoka buri mezi abiri, gifatwa nk’igikomeye mu gusesengura politiki mpuzamahanga.

Dr. Mwangi yavuze ko “Ni ishema rikomeye gusabwa kwinjira muri iyi nama njyanama ya CFR. Ni amahirwe akomeye yo kugeza ku Isi ishusho nziza y’Afurika,”

“Ni amahirwe yo gusobanura uruhare Afurika izakomeje kugira mu iterambere ry’Isi no mu myaka iri imbere, no gutuma ibihugu byifuza gufatanya na Afurika mu buryo burambye.”

Iyi nama njyanama Dr. Mwangi yinjijwe, igizwe n’abantu 33 bakomeye kandi baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abacuruzi, abo mu rwego rw’uburezi n’abahoze muri guverinoma z’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

CFR ibinyujije muri gahunda yayo ishinzwe Afurika, ifasha gusobanukirwa by’imbitse imiterere y’uyu mugabane mu ngeri zose. Iyi gahunda igizwe n’ibikorwa byinshi birimo gahunda ya ‘Africa in Transition’, ‘Africa Strategic Opportunities’ ndetse na ‘U.S. Strategic African Partners’.

Dr. Mwangi ufite uburambe mu rwego rw’imari, azwi cyane ku miyoborere ye ishingiye ku kubaka urwego rw’imari rudaheza no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Equity Group yahawe ibihembo bikomeye mu 2024 aho Brand Finance, yayigize ikigo cya kabiri gikomeye ku isi mu rwego rw’imari, ndetse Brand Africa iyigira ikigo cya mbere ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka yashize, Dr. Mwangi yagiye yegukana ibihembo byinshi birimo igihembo cyo mu 2012 cya Ernst & Young World Entrepreneur of the Year, aba Umunyafurika wa mbere wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ubigezeho.

Yashyizwe ku rutonde rwa ‘Entrepreneur of the Year Hall of Fame’ no muri ‘World Entrepreneurship Academy’.

Yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu 50 bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, anashyirwa ku rutonde rw’abantu 20 bavuga rikijyana muri Afurika na Financial Times.

Mu 2012 kandi, yegukanye igihembo cya Forbes nk’umunyafurika w’umwaka, anashyirwa ku rutonde rw’abantu 50 bavuga rikijyanya mu 2019 na Bloomberg.

Dr. James Mwangi kandi ari mu bagize Inama Ngishwanama ya Banki y’Isi igamije gufasha mu gukemura ibibazo birebana n’ibura ry’akazi yitwa ‘High-Level Advisory Council on Jobs’, n’indi Nama Ngishwanama ku Bukungu y’Ikigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo, International Finance Corporation- IFC, n’izindi zitandukanye.

Muri Kenya ni umwe mu bagize uruhare mu itegurwa rya gahunda y’iterambere ya Vision 2030, anagira uruhare mu itangizwa rya kaminuza za Meru University of Science and Technology na Open University of Kenya.

Kuba umwe mu bagize Inama Njyanama yagutse y’Ikigo cya Amerika gishinzwe Politiki Mpuzamahanga n’Imibanire n’ibindi Bihugu, Council on Foreign Relations- CFR, biratanga icyizere ko azakomeza kugeza ijwi rya Afurika ku rwego mpuzamahanga, yerekana ubushobozi n’amahirwe by’uyu mugabane n’uruhare mu iterambere ry’Isi.

Dr. James Mwangi uyobora Equity Bank Group, yagizwe umwe mu bagize Inama Njyanama yagutse y’Ikigo cya Amerika gishinzwe Politiki Mpuzamahanga n’Imibanire n’ibindi Bihugu, Council on Foreign Relations- CFR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .