Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Dr. Akinwumi yavuze ko yakozwe ku mutima n’amatsida y’Abanya-Nigeria benshi yakomeje kumusaba kwiyamamaza.
Barimo amahuriro y’urubyiruko, abagore, abahinzi n’abandi benshi.
Yavuze ko bakurikije ibiteganywa mu burenganzira bwabo muri politiki, kuvuga icyo batekereza no kwishyira hamwe, bakamuhitamo kandi bafite Nigeria ku mutima.
Yakomeje ati "Nubwo ntewe ishema n’icyubahiro n’umutima mwiza n’icyizere nagaragarijwe, ishingano mfite uyu munsi ntabwo zinyemerera kuba natekerezwaho ku yindi mirimo."
"Nkomeye ku butumwa Nigeria, Afurika n’abandi bafatanyabikorwa batari abo muri Afurika ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bampaye, bujyanye n’iterambere rya Afurika."
Kugeza ubu nibura abantu 25 baturuka muri All Progressives Congress nk’ishyaka riri ku butegetsi na People’s Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bamaze gutangaza ubushake bwo guhatanira kuyobora Nigeria n’abaturage bayo bagera muri miliyoni 200.
Barashaka uzasimbura Muhammadu Buhari, mu matora azaba ku wa 25 Gashyantare 2023.
Dr. Adesina ni impuguke mu buhinzi ndetse yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria.
Yatorewe kuyobora AfDB ku nshuro ya mbere mu 2015, asimbuye Dr. Donald Kaberuka. Yatorewe manda ya kabiri mu 2020.
AfDB igizwe n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze ya Afurika, birimo Leta zunze ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!