Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa kuko yari umusenateri. Icyo gihe yashinjwaga gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Mu kiganiro cyamuhuje na Perezida Ndayishimiye na Sylvestre Ntibantunganya, Ndayizeye yagize ati “Murabizi ko nafunzwe 2006. Hariya narokotse gupfa, nishwe. Si rimwe, si kabiri, mbifitiye amakuru arambuye.”
Ndayizeye yafunguwe muri Mutarama 2007, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari umwere, hamwe n’abandi bane barimo Alphonse Marie Kadege wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Colonel Damien Ndarisigaranye.
Yasobanuye ko nubwo yafunzwe muri icyo gihe, atigeze atekereza kwihorera, kuko yegereye Nkurunziza, bagirana ibiganiro byageze ku mwanzuro wo kwiyunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!