00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Domitien Ndayizeye wayoboye u Burundi yahishuye uko yari agiye kwicwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 December 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Domitien Ndayizeye wayoboye u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005 yahishuye ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Kamana 2006, yari yateguriwe umugambi wo kwicwa.

Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa kuko yari umusenateri. Icyo gihe yashinjwaga gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Mu kiganiro cyamuhuje na Perezida Ndayishimiye na Sylvestre Ntibantunganya, Ndayizeye yagize ati “Murabizi ko nafunzwe 2006. Hariya narokotse gupfa, nishwe. Si rimwe, si kabiri, mbifitiye amakuru arambuye.”

Ndayizeye yafunguwe muri Mutarama 2007, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari umwere, hamwe n’abandi bane barimo Alphonse Marie Kadege wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Colonel Damien Ndarisigaranye.

Yasobanuye ko nubwo yafunzwe muri icyo gihe, atigeze atekereza kwihorera, kuko yegereye Nkurunziza, bagirana ibiganiro byageze ku mwanzuro wo kwiyunga.

Domitien Ndayizeye yatangaje ko mu 2006 yari yateguriwe umugambi wo kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .