Didier Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Werurwe 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Didier Ratsiraka yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru azize uburwayi.

Ratsiraka wayoboye Madagascar kuva mu 1975 kugeza mu 1993 akaza kongera kuyobora iki gihugu kuva mu 1997 kugeza mu 2002 yitabye Imana nyuma y’uko yari yajyanywe mu bitaro bya gisirikare biherereye mu Murwa mukuru, Antananarivo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ubwo Ratsiraka n’umugore we bajyanwaga mu bitaro amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko bari bafite ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane gusa babapima bagasanga nta COVID-19 bafite. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 84 yamenyekanye atangajwe n’umuryango we

Didier Ratsiraka wayoboye Madagascar ubugira kabiri yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .