00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurongora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Diamond Platnumz umaze kwamamara mu muziki wa Afurika by’umwihariko muri Tanzania yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushaka umugore.

Ibi Diamond yabitangaje binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati “Nanjye ndi mu nzira (zo gushaka umugore) Imana nibishaka.”

Muri ubu butumwa Diamond yasubizaga Haji Mara, uri byamamare mu Mupira w’amaguru muri Tanzania, wari umaze kwandika avuga ko yashatse umugore wa kabiri.

Kugeza ubu, nubwo Diamond avuga ko ari mu myiteguro yo gushaka umugore, ntaratangaza umukunzi, gusa bikomeje kuvugwa ko yaba akunda na Zuchu, umuhanzikazi ubarizwa muri Wasafi.

Diamond yagiye avugwa mu rukundo n’abagore batandukanye barimo Hamisa Mobetto, Tanasha Dona na Zari Hassa. Aba bose bagiye banabyarana.

Muri ubu butumwa Diamond yagaragaje ko ari mu nzira zo gushaka umugore
Diamond Platnumz yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurongora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .