Musenyeri Desmond Tutu yasabye abaturage bo muri Afurika y’Epfo kuzafata urukingo nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abaturage 21% bo muri iki gihugu barwanya bikomeye itangwa ry’urukingo rwa COVID-19.
Mu butumwa uyu mukambwe wegukanye igihembo cya Nobel mu 1984 yashyize kuri Twitter, yasabye Abanya-Afurika y’Epfo kutagira icyo batinya ku rukingo rwa COVID-19.
Ati “nta kintu na kimwe gihari cyo gutinya. Urukingo rukoresha uburyo bw’ubwirinzi kamere bw’umubiri wawe mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara, ntirushobora ku gutera indwara cyangwa ngo rugutere ibibazo.”
Yakomeje ati “Uko abantu benshi bakingirwa COVID-19, niko buri umwe muri twe aba arinzwe iki cyorezo.”
Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya Afurika byugarijwe cyane na COVID-91. Muri iki gihugu habarurwa abarenga miliyoni 1,3 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abarenga ibihumbi 37 kimaze kubahitana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!