Daniel arap Moi yasezeweho: Urwibutso asize ku bihugu birimo u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Imbaga y’Abanyakenya, kuri uyu wa Gatandatu yatonze umurongo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, isezera bwa nyuma Daniel arap Moi wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya, witabye Imana ku wa 4 Gashyantare 2020, ku myaka 95.

Perezida Uhuru Kenyatta wabimburiye abandi, yavuze ijambo rigaruka ku kwibaza uburyo umuntu wakoreye igihugu mu myaka nk’iye yashimirwa, kubera ibintu bikomeye yagezeho.

Yakomeje ati “Igihugu cyacu ntabwo kiri cyonyine mu kunamira Perezida Daniel Toroitich arap Moi. Afurika yose yifatanyije natwe. Dukomeje kwakira ubutumwa bw’akababaro no kwishimira ubuzima n’imirimo ya Mzee Moi ku Isi yose.”

Biteganyijwe ko Moi azashyingurwa mu rugo rwe mu gace ka Kabarak muri Nakuru, ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Ni we wabaye Perezida wa Kabiri ya Kenya asimbuye Jomo Kenyatta, ayiyobora imyaka 24 kuva mu 1978 kugeza mu 2002.

Ibikorwa bye mu karere

Moi afatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw’igihugu cye, n’uruhare mu biganiro by’amahoro muri ibi bihugu. Nko kuri Uganda, ubwo Milton Obote yahi ahiritswe na Idi Amin, yahungiye muri Kenya Moi amwima ubuhungiro, akomereza muri Zambia kuko atizeraga imiyoborere ye, kugeza ubwo Museveni yafashe ubutegetsi mu 1986.

Muri icyo gihe kandi, mu gihe cy’urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi, mu 1985 Moi ni we wari umuhuza mu biganiro byaberaga i Nairobi, bihuje Museveni n’uwari umuyobozi wa Uganda, Gen Tito Okello na Museveni.

Ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wahirimaga mu 1977, ubuyobozi bwa Tanzania bwashinjaga Kenya kubigiramo uruhare. Mu myaka 24 Moi yamaze ku butegetsi, umubano wa Tanzania na Kenya ntiwari mwiza cyane, kuko yagiye ku butegetsi asimbuye Jomo Kenyatta utarumvaga ibintu kimwe na Julius Nyerere kugeza ubwo imipaka yari yarafunzwe.

Moi yasuye Tanzania bwa mbere nka Perezida wa Kenya mu Ugushyingo 1983, asinya amasezerano na Nyerere yo kongera gufungura umupaka, kuva ubwo umubano utangira kuba mwiza utyo.

Moi ku Rwanda

Umubano w’u Rwanda na Kenya wakunze kuba mwiza, ariko si buri gihe. Moi yari inshuti ya hafi ya Perezida Juvénal Habyarimana wari uyoboye Guverinoma yacuze ndetse igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ntabwo umubano wakunze kugenda neza kubera uburyo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubuhungiro busesuye muri Kenya.

Bamwe mu bantu bazwi cyane babonye icyanzu muri Kenya harimo Félicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, magingo aya bitazwi aho aherereye ariko mu gihe kinini amakuru yagiye atangazwa ko yari muri Kenya.

Umubano hagati y’ibihugu byombi wabaye mubi kurushaho ubwo muri Gicurasi 1998, uwari Minisitiri w’Umutekano Seth Sendashonga n’umushoferi we bicirwaga mu Murwa Mukuru wa Nairobi.

Amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo wari warabaye muri Guverinoma y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe amaze iminsi mu biganiro bitegura igitero ku Rwanda hifashishijwe ingufu za gisirikare, mu mugambi wo gukuraho Leta yagiye ahunze.

Hari hashize iminsi mike Sendashonga abonye abaterankunga muri iyo ntambara yateguraga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa "Africa’s World War: Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe".

Muri icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier yavuze ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana.

Prunier yavuze ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.

Agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino. Mu minsi mike yakurikiyeho, Seth yahuye na Eva Rodgers wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amubwira ku migambi afite. Yamusubije ko ntacyo bamufasha ariko ko ntacyo bibatwaye.”

Ku rundi ruhande, ku buyobozi bwe habaye umukwabu wo guhiga abakekwaho uruhare muri Jenoside. Umwe mu yabaye ikomeye birimo nka ‘Opération NAKI’ yakozwe i Nairobi muri Nyakanga 1997, yafatiwemo abahamijwe uruhare muri Jenoside barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe, Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’uwitiranyijwe n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye Perefe wa Butare.

Guverinoma ya Kenya yari iyobowe na Perezida Daniel Arap Moi ngo yarabemereye ariko ibaha ibwirizwa rimwe, nk’uko byagarutsweho na Louise Arbour wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho Yougoslavie (ICTY).

Yavuze ko basubijwe bati “Okay, twiteguye kubikora, ariko dushaka ko abo bantu bahita bava mu gihugu cyacu. Ntabwo dushaka ko baburanishirizwa mu nkiko zacu.”

Mu yandi magambo, Guverinoma ya Moi ngo yemeye guta muri yombi abakekwaho ibyaha igihe urukiko ruhita rubavana mu gihugu, banga ko byateza ikibazo cya politiki.

Daniel arap Moi akomeje gusezerwaho n'abaturage benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .