Umubare w’abataha ubukwe wongeye kugabanywa usubizwa kuri 50, ni nyuma y’uko muri Kanama Perezida Uhuru Kenyatta yari yafashe icyemezo cyo kuwuzamura ukagera ku bantu 100.
Mu bindi byemezo byafashwe harimo ko mu batashye ubukwe abamerewe kwiyakira gusa ari umugeni n’umukwe ndetse n’imiryango yabo ya hafi.
Izi ngamba zasohotse ku wa 26 Ugushyingo zigena kandi ko abitabira umuhango wo gushyingura batagomba kurenga 100, ariko ibijyanye no kwiyakira bikaba bitemewe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza isaha imwe.
Aya mabwiriza mashya agena ko kandi amateraniro mu madini atandukanye atagomba kurenza iminota 90.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 muri Kenya barenga ibihumbi 80, mu gihe abo yahitanye nabo barenga 1400.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!