Mu itangazo Ikigo cyo muri iki gihugu gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (CDC) cyashyize hanze kuri uyu wa Gatatu cyasabye Abanyamerika gukora ibishoboka byose bakirinda kujya muri Tanzania, aho bibaye ngombwa ko bajyayo bakitwararika amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda C0VID-19, iterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Rigira riti “Abakora ingendo bakwiye kwirinda kujya muri Tanzania. Kuhagirira urugendo bishobora ku kongerera ibyago byo kwandura no gukwirakwiza COVID-19.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko ubuyobozi bwa Perezida John Pombe Magufuli bwagiye bunengwa kubera kujenjekera iki cyorezo, bwumvisha abaturage ko nta nkeke giteye ndetse ko na n’impamvu zo kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.
Mu gihe ibindi bihugu byashyize imbaraga mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, muri Tanzania ho ubuzima bwarakomeje nk’uko bisanzwe, imikino n’ibitaramo biraba kandi bikitabirwa ku bwinshi ndetse hatubahirijwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyaboneka bwa mbere muri Tanzania, abantu 509 baracyanduye, 183 baragikize mu gihe 21 bitabye Imana. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu ntiheruka gutangaza ubwandu bushya bw’abafite iki cyorezo cyangwa abahitanwa nacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!