00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Umugore wa Laurent Gbagbo yakuriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwakuyeho impampuro rwari rwarashyizeho zo guta muri yombi, Simone Gbagbo kubera uruhare yakekwagaho mu mvururu zatewe n’uko umugabo we Laurent Gbagbo yari yanze kurekura ubutegetsi muri Côte d’Ivoire.

Gbagbo yari akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu biturutse ku mvururu zatewe n’uko umugabo we yanze kurekura ubutegetsi mu 2010 nyuma yo gutsindwa na Alassane Ouattara.

Uyu mugore yakurikiranwaga kubera ubufatanye akekwaho kuba yaragiranye n’umugabo we muri ibi bikorwa.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP avuga ko urukiko rwafashe uyu mwanzuro muri uku kwezi kwa Nyakanga nyuma yo gusanga “bikwiye ko izi mpapuro zisaba itabwa muri yombi rya Simone Gbagbo zihagarikwa.”

Simone Gbagbo akuriweho izi mpapuro adashyikirijwe ICC gusa mu 2015 Urukiko rwo muri Côte d’Ivoire rwaje kumukatira igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guhungabanya umutekano w’Igihugu. Uyu mugore yaje gufungurwa mu 2018 biturutse ku mbabazi za Perezida.

ICC ikuyeho impapuro zo guta muri yombi Simone Gbagbo nyuma y’uko muri Werurwe yagize na Laurent Gbagbo umwere nyuma yo kumara imyaka 10 afunze, kuri ubu akaba yaratashye mu gihugu cye.

ICC yakuyeho impapuro zo guta muri yombi Simone Gbagbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .