Ni amakuru yatangajwe na Perezida w’icyo gihugu Alassane Ouattara.
Amadou Soumahoro yari umunyapolitiki wubashywe muri Côte d’Ivoire kandi akaba inkoramutima ya Perezida Alassane Ouattara.
Yagiye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Werurwe 2019. Yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga.
Ni umwe mu bashinze ishyaka Rassemblement des Républicains (RDR), rya Perezida Ouattara mu 1994.
Kubera uburwayi, yari amaze iminsi yarasimbuwe n’uwari umwungiriza we, Adama Bictogo.

Amadou Soumahoro yari umwe mu banyapolitiki bubashywe muri Côte d’Ivoire
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!