Côté d’Ivoire: Perezida Alassane Ouattara yatumiye Konan Bédié ubanye neza n’abarwanya ubutegetsi bwe

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Côté d’Ivoire, Alassane Ouattara, agiye kugirana ibiganiro na Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Côté d’Ivoire, akaba aheruka kwemezwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera ibyavuye mu matora ngo azayobore inzibacyuho.

Ibi biganiro by’aba bombi byitezweho gushaka umuti w’ikibazo cy’imyigaragambyo yakurikiye manda ya gatatu Alassane Ouattara aheruka gutorerwa.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Côté d’Ivoire mu kwezi gushize, banze ibyavuye mu matota biyemeza gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho ngo itegure amatora atabogamye kandi anyuze mu mucyo.

Ku wa Mbere nibwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko Ouattara abaye Perezida wa Côté d’Ivoire ku majwi 94.27%, nkuko itegeko ry’igihugu ribiteganya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Perezida Ouattara, yatumiye Bédié mu nama izaba mu minsi mike iri mbere, bakazagirana ibiganiro byeruye, bizamufasha kongera kumugarurira icyizere.

Aimé Henri Konan Bédié w’imyaka 86 yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire hagati ya 1993-1999. Ubu ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi muri Côte d’Ivoire rya African Democratic Rally.

Perezida Ouattara ashimangira ubutumire yahawe, yabwiye Reuters ko “Ndashaka kongera gushimangira impamvu mpari ndashaka kugirana ibiganiro byeruye n’abatavuga rumwe hagamijwe kubaha itegeko nshinga.”

Abayobozi b’abatavuga rumwe na leta bashinjwa ibyaha by’iterabwoba ndetse no kwigomeka byakurikiye yo kwamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Kuva muri Kanama muri Côté d’Ivoire, abagera kuri 40 bamaze gupfa nyuma y’amatora aheruka kuba muri icyo gihugu. Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ritangaza ko abagera ku 3600 bamaze kwimukira muri Liberia, Togo na Ghana.

Perezida Alassane Ouattara yatumiye Konan Bédié ubanye neza n’abarwanya ubutegetsi bwe mu biganiro bigamije kugarura umwuka mwiza muri Côté d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .