Côte d’Ivoire: Minisitiri w’Intebe Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gufatwa n’uburwayi ari mu nama y’abaminisitiri agahita ajyanwa mu bitaro bya Pisam, ari naho yaguye.

Amadou Gon Coulibaly yari yaramaze gutoranywa nk’umukandida w’ishyaka rya RHDP mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo kuwa 31 Ukwakira 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 61 yari amaze amezi abiri avuye mu Bufaransa kwivuza. Mu 2012 yabazwe umutima.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, ryavuze ko Perezida Alassane Ouattara, yababajwe no kubura uwo yise umuvandimwe n’umuhungu we. Muri Werurwe akaba yari yamutoranyije ngo azahagararire ishyaka rye mu matora.

Urupfu rwa Coulibaly rurasa n’urwashyuhije imitwe abo mu ishyaka rya RHDP cyane cyane ku bijyanye no kumusimbuza ku mwanya w’umukandida mu matora ya Perezida, aho hari ibihuha bivuga ko Minisitiri w’Ingabo, Hamed Bakayoko ari we uzamusimbura.

Hari abandi bavuga ko ibi bishobora gutuma Ouattara afata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kuko nta yandi mahitamo.

Coulibaly yakoze mu myanya itandukanye aho yabaye iruhande rwa Ouattara nk’umujyanama we, umuyobozi wa Korhogo, Minisitiri w’ubuhinzi, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri ndetse na Minisitiri w’Intebe.

Coulibaly yari inshuti y'akadasohoka ya Perezida Ouattara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .