Côte d’Ivoire: Gbagbo wigeze kuba perezida yamaganye manda ya gatatu kuri Alassane Ouattara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Laurent Gbagbo wigeze kuyobora Côte d’Ivoire yatangaje ko adashyigikiye manda ya gatatu kuri Perezida uriho Alassane Ouattara, ndetse ko ibiri kubera mu gihugu cye bikiganisha habi.

Gbagbo avuze ibi habura iminsi ibiri ngo amatora ya Perezida abe, dore ko ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, aho Alassane Ouattara azaba ari umukandida kuri manda ya gatatu, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari wagenwe nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Amadou Gon Coulibaly.

Mu kiganiro Gbagbo yahaye TV5 Monde kuri uyu wa Kane, yasabye ko haba ibiganiro bihuza impande zitavuga rumwe mu gihugu kugira ngo bafate ingamba ziganisha igihugu aheza.

Nibwo bwa mbere Gbagbo agiye mu itangazamakuru nyuma yo kuva muri gereza y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Yavuze ko impamvu agaragaye habura iminsi mike ngo amatora abe, ari uko abona igihe kiri kumucika.

Yagize ati “Ubwo nagirwaga umwere, nari ntegereje kujya muri Côte d’Ivoire ngo abe ariho mvugira, ariko ubu itariki 31 Ukwakira iregereje. Hari imvururu, nkomeje guceceka naba ndi ntibindeba.”

Gbagbo yamaganye manda ya gatatu ya Ouattara, avuga ko bigaragaza kutubaha itegeko Nshinga. Yavuze ko ikibazo kiba muri Afurika ari uko bashyiraho amategeko batazakurikiza.

Yagize “Guhera mu 2010, nibwo bwa mbere iterambere mu bijyanye na demokarasi rigeze ahantu habi muri Côte d’Ivoire.”

Yagarutse kandi ku buryo akomeje kwimwa pasiporo ngo asubire mu gihugu cye, avuga ko mu gihe cyose akiri mu mahanga aba yumva ameze nk’uri muri gereza.

Kuva yagirwa umwere n’urukiko, Laurent Gbagbo aba mu Bubiligi. Yavuze ko igikenewe muri Côte d’Ivoire ari ibiganiro, bitabaye ibyo bakitega ikintu kibi gishobora kubaho.

Muri Mutarama 2019 nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwanzuye ko Laurent Gbagbo arekurwa kubera ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bihagije bimushinja.

Uyu mugabo yakuwe ku butegetsi mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010, ubwo yatsindwaga akanga kuva ku butegetsi.

Gbagbo yavuze ko adashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Ouattara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .