00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo umaze iminsi atahutse yasabye gatanya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Kamena 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Koudou Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire yashyikirije urukiko ikirego gisaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugore we, Simone Ehivet Gbagbo bari bamaze imyaka igera ku 10 badahura.

Laurent Gbagbo asabye gatanya nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 17 Kamena, agarutse mu gihugu cye nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umunyamategeko wa Laurent Gbagbo, witwa Claude Mentenon ni we washyikirije Urukiko iki kirego kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, agaragaza ko umukiriya we ashaka gatanya nk’uko inkuru ya AFP ibivuga.

Mu itangazo uruhande rwa Gbagbo ryashyize hanze rwavuze ko “Kubera imyaka myinshi ishize Simone Ehivet yanga kwemera ko batandukana mu bwumvikane, yiyemeje [Gbagbo] kwitabaza ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rw’i Abidjan kugira ngo rwemeze ubutane.”

Aba bombi bashyingiranwe mu 1989 ndetse uyu mugore wa Gbagbo yagiye agira uruhare mu bikorwa bya politiki ku buryo we n’umugabo we batawe muri yombi mu 2011, bakurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu byasize abarenga 3000 bitabye Imana bituruka ku bushyamirane bwavutse nyuma y’uko Laurant Gbagbo atsinzwe amatora.

Mu 2018, nibwo Simone Ehivet yaje kurekurwa nyuma yo kumara imyaka irindwi muri 20 yari yarakatiwe. Yafunguwe ku mbabazi ziteganywa n’itegeko.

Uyu mugore w’imyaka 72, aherutse kugaragara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Abidjan ari mu bagiye kwakira umugabo we, bahuye babaye nk’abaganira gato gusa Gbagbo yagaragaje ukutamwitaho.

Laurant Gbagbo w’imyaka 76, yashakanye na Simone nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umunyamakuru, Nady Bamba w’imyaka 47, bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bagiye gusubirana.

Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 10 kuva afatwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yari amaze imyaka itatu aba mu Bubiligi kuva arekuwe n’uru rukiko.

nYuma y'igihe gito atahutse, Laurent Gbagbo yasabye gutandukana n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .