Kuri we asobanura ko amategeko igihugu kigenderaho arimo igisa n’uburyarya kuko atemera umugenzo usanzwe ukorwa n’abatari bake kandi ku manywa y’ihangu.
Ati “Itegeko ryo gushaka umugore umwe ntabwo ryigeze rikurikizwa. Kuki twirengagiza ukuri kugaragarira amaso?”
Iki gitekerezo cy’uko haba impinduka mu mategeko ntabwo ari icya none, ahubwo ngo we n’abandi badepite bakunze kukiganiraho kenshi, aho babonye ko abagore baharikwa, nta tegeko na rimwe ribarengera.
Ati “Nta mutekano bibaha, bisanga bonyine rimwe na rimwe bari kumwe n’abana babo. Ibyo bitera ibibazo umuntu adashobora kuvuga. Ni yo mpamvu nshaka ko dushyira iherezo kuri ubwo buryarya. Abantu bashatse abagore benshi barahari cyane muri Côte d’Ivoire, mu bice byose, mu moko yose, mu madini yose. Hanyuma kuki bidatekerezwaho?”
Yacouba Sangaré mu mushinga w’itegeko rye, harimo ko gushaka umugore cyangwa umugabo urenze umwe bikwiriye kuba amahitamo y’umuntu uwo ariwe wese, yaba umugore cyangwa se umugabo, mu gihe bombi babyumvikanyeho.
Imiryango irengera abagore yabaye iya mbere yamaganye icyo gitekerezo, kugeza n’aho amashyirahamwe amwe n’amwe arengera umuryango yavuze ko ibyo gushaka umugore urenze umwe bitabaho muri Côte d’Ivoire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!