Coronavirus: Afurika yahombye miliyari zisaga 50 z’amadolari yavaga mu bukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Afurika umaze guhomba miliyari 55 z’amadolari mu gihe cy’amezi atatu ashize icyorezo cya Coronavirus gikajije umurego hirya no hino ku Isi.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje ko nta gikozwe, igihombo gishobora kwiyongera kikanagira ingaruka ku bukerarugendo.

AU yatangaje ko ikibazo gikomeye ari uko nk’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege rwo rushobora kurushaho guhomba cyane.

Komiseri muri AU, Amani Abou-Zeid, yavuze ko kuba ubukerarugendo bwaraguye mu gihombo kandi bwatangaga 10 % ku musaruro mbumbe wa Afurika, biteye impungenge.

Yanagarutse kuri miliyoni 24 z’abaturage bakoraga mu bijyanye n’ubukerarugendo babaye abashomeri kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kubera ko ibihugu byinshi byafunze imipaka hirindwa Coronavirus, sosiyete z’indege zahagaritse ingendo bituma urwo rwego rugwa mu gihombo, binajyana ko abakerarugendo bajyaga hirya no hino babisubitse mu gihe ahandi ibikorwa by’ubukerarugendo byabaye bisubitwe.

Ubukerarugendo bwa Afurika bwahombye asaga miliyari 50 z'amadolari mu gihe cy'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .