Urukiko rwa gisirikare muri Congo rwakatiye Nangaa n’abandi baregwa hamwe, by’umwihariko Nangaa ahabwa igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubugambanyi n’iby’intambara.
Nangaa wakatiwe adahari dore ko ari kumwe n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, yanenze urwo rubanza abinyujije kuri X, avuga ko bigaragaza ubwoba Leta ya Kinshasa ifitiye ihuriro AFC.
Ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”
Nangaa yavuze ko nta bwoba atewe n’ibihano yahawe, kuko bitaza guhagarika urugamba rwo guharanira kubohora Congo.
Yavuze ko Congo nimara kubohorwa, abagize uruhare muri urwo rubanza bazasabwa gusaba imbabazi.
Mu mpera za 2023 ni bwo Nangaa wahoze ayoboye Komisiyo y’Amatora muri Congo, yashinze Ihuriro AFC arishingira i Nairobi. Iryo huriro rya politiki, rikorana n’umutwe wa M23 mu ntambara igiye kumara imyaka itatu igamije kubohora Congo.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, yavuze ko bagiye gusohora impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abarimo Nangaa, bakatiwe badahari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!