Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kivu y’Amajyaruguru, Ngoy Mukalay yabwiye itangazamakuru ko uwo mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu.
Bibaye nyuma y’aho umusirikare wa Congo arashe inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka wa Petite Barrière mu Karere ka Rubavu, akaraswa amaze gukomeretsa abapolisi babiri b’u Rwanda.
Umwuka umaze iminsi ari mubi hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’aho Congo ishinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, ruvuga ko ikibazo cya M23 kireba Leta ya Congo.
M23 imaze iminsi yigaruriye Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka wa Congo na Uganda, ingabo za Congo zihungira muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!