00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo ntizi abagize M23 abo aribo - Perezida Ndayishimiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazi neza Abarwanyi ba M23 abo aribo, ku buryo mu gihe baramuka bashyize intwaro hasi, hari gahunda yo gutangira kugenzura ubwenegihugu bwabo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique aho yavuze ku bibazo by’umutekano mu karere ndetse n’inzira yo kunoza umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe. Afite inshingano zo guharanira ko amasezerano yemeranyijweho n’ibihugu nk’uburyo bwo gushakira akarere amahoro agerwaho binyuze mu biganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.

Ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda biherutse kubera i Luanda, byasize hanzuwe ko umutwe wa M23 uhagarika imirwano ariko ukaguma ku butaka bw’iki gihugu.

M23 yemerewe kuguma muri RDC mu nkengero za Sabyinyo, mu bice bitarenga ahazwi nka Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe. Abakuru b’ibihugu bemeje ko aho M23 irava ari Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba kuzahita zitangira kuhagenzura.

Ni intambwe idasanzwe yatewe ku nshuro ya mbere kuko ubundi RDC yumvikanishaga ko uyu mutwe ari Abanyarwanda, bityo ko bakwiriye gusubira mu Rwanda, ukirengagiza ko ari Abanye-Congo.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kugera ku mahoro arambye ari ikintu kitoroshye kandi ko kuba M23 yashyira intwaro hasi nk’uko yabisabwe, bisaba ukwihangana n’icyizere kandi ko ibyo byombi bitaraboneka.

Ati “Ubwo twasabaga ko M23 isubira inyuma, twanasabye ingabo z’akarere ko zabasha guharanira ko zigiye muri ibyo bice, zigacunga umutekano w’abaturage. Mu nama yabereye i Washington, twongeye kuganira tureba impamvu z’uko kutubahiriza ibyemejwe, hanyuma twongera kwemeranya ko M23 igomba gusubira inyuma.”

Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere ko M23 izubahiriza imyanzuro ya Luanda uko iri kandi ko nyuma yaho Ingabo za Kenya zizajya mu birindiro uyu mutwe uzaba uvuyemo.

Ati “M23 nibeshya, bizagenzurwa, kuko nidasubira inyuma, ingabo z’akarere ntabwo zizabasha kujya mu bice zigomba kujyamo kuko haba hari ibyago byo kuba imirwano.”

Yakomeje avuga ko akarere kadakeneye amakimbirane, ndetse kandi ko hari amakuru y’uko abarwanyi ba M23 nabo badashaka gukomeza kurwana, ahubwo bashaka kujya mu nzira y’amahoro.

Mu gihe Ndayishimiye avuga ibi, ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi na Amerika bikomeje gusohora amatangazo y’umusubirizo, bishinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma ya M23 kandi ko rukwiriye guhagarika ubwo bufasha.

EAC n’ubu ntirashinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ahubwo Ndayishimiye yasobanuye ko na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazi abagize M23 abo aribo.

Ati “Guverinoma ya Congo ntabwo izi mu by’ukuri abagize M23 abo aribo. Mu gihe abarwanyi bahurira hamwe, bakamburwa intwaro kandi bagasubira mu buzima busanzwe, batangira kugenzura ubwenegihugu bwabo.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi nta muntu uzi abagize M23 abo aribo, haracyari urwo rujijo. Mu gihe cyose tutaratangirira iyo gahunda, bizagorana kumenya abo aribo, no kumenya ingufu za buri umwe.”

Ese koko RDC ntizi abagize M23 abo aribo?

U Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kamwe mu duce tubarizwamo umubare munini w’abantu bavuga Ikinyarwanda nubwo atari abanyarwanda mu bwenegihugu. Abo ni bamwe mu bagize Umutwe wa M23 bageze muri iki gihugu mu myaka myinshi ishize.

Intandaro yo kuba mu batuye Uburasirazuba bwa Congo harimo abavuga Ikinyarwanda ni iya kera cyane kuko yahereye mu igabanwa rya Afurika. Inama yateye imirwi imipaka y’u Rwanda yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuwa 14 Gicurasi 1910 yabaye izingiro ryo gutuma abari abanyarwanda bisanga bitwa abanye-Congo. Gushyiraho iyi mipaka byagejeje mu 1912.

Mbere y’iyo tariki ibice bya Goma, Masisi, Rutshuru n’Ikirwa cya Idjwi byari mu bice bigize u Rwanda.

Usibye ibyo bice byahawe Congo, ibindi nabyo mu Majyaruguru n’u Burasirazuba bw’u Rwanda, byashyizwe kuri Uganda. Byatumye u Rwanda rutakaza umubare munini w’abaturage bisanze ku mu bindi bihugu gusa bagumana umuco wabo n’ururimi, bakomeza kuvuga ikinyarwanda nubwo batari bakiri abanyarwanda mu buryo bw’ubwenegihugu.

Usibye umubare munini w’abisanze muri Congo kubera igikorwa cyo guhindura imipaka, hari n’abandi abakoroni bimuriye muri Congo hagati ya 1937 na 1954, muri gahunda yiswe “Mission Immigration Banyarwanda”.

Iki gikorwa cy’abakoloni cyari kigamije guhima u Rwanda, kuko babonaga ko rwungukira mu kuba rufite abaturage benshi, bakumva ko bashobora kubohereza mu bindi bice kugira ngo babibyaze umusaruro cyane ibitari bifite abaturage benshi. Muri ibyo bice, harimo no mu Burasirazuba bwa Congo, ahantu hatari hatuwe cyane.

Iyo gahunda yatumye mu 1937 hasinywa amasezerano hagati y’Ubuyobozi bw’u Rwanda, ubwa Kivu ndetse na Sosiyete yo muri Kivu yari ishinzwe gutuza abantu muri Kivu mu gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi.

Ayo masezerano yarimo ko mu gace gatuwe n’Abahunde hatuzwa abanyarwanda, icyo gihe uwari chef wabo, Bahunde Kalinda, yahawe amafaranga y’Amabiligi 29600 nk’ingurane yemera gutanga ubutaka bungana na kilometero kare 350 kugira ngo zituzweho abanyarwanda.

Icyo gihe abanyarwanda bagiye gutuzwa muri Congo mu byiciro bitatu, icya mbere cyagiye hagati ya 1937 na 1949, hagenda umubare muto w’abanyarwanda batujwe i Gishari muri Masisi. Abandi bagiye hagati ya 1949 na 1953 ku buryo byageze mu 1950 abanyarwanda barenga 6000 bamaze gutura i Gishari.

Byageze mu 1958 abanyarwanda barenga ibihumbi 25 bamaze gutura muri ako gace. Gusa ariko n’ubwo umubare w’abaturage wiyongereye muri ibyo bice, byatangiye guteza ubwumvikane buke mu baturage ba kavukire, bamwe bagaragaza ko amasambu yabo ari gutwara n’abimukira.

Binyuze muri Mission Immigration Banyarwanda (M.I.B), abanyarwanda batujwe muri Kivu y’Amajyaruguru, i Masisi (Gishari, Mokoto, Muvunyi, Bigiri na Bafuna) na Rutshuru (Mushari na Bwito).

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko Congo itazi abagize M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .