00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo ishaka ko Uganda ijya ku ruhande rwayo mu kibazo n’u Rwanda - Andrew Mwenda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi muri Politiki yo mu Karere, Andrew Mwenda, yikomye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko badashakira ineza umubano w’u Rwanda na Uganda, ahubwo bashaka ko Uganda ijya ku ruhande rwabo.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo yitwa NBS yo muri Uganda, kuri uyu wa Kabiri.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke bikomeje gukaza intera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za Leta ndetse uri hafi kugera mu Mujyi wa Goma, kuko uri kurwanira mu ntera y’ibilometero 30 uvuye muri uwo mujyi.

Mwenda yatangaje ko hari ibintu bitatu by’ingenzi amahanga ari kwirengagiza kandi biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC. Icya mbere, ni uko muri ako gace leta nta kuboko ihafite, ibyo we yita ko leta idahari.

Icya kabiri yavuze ni uko Ingabo za RDC nta mbaraga zifite zo kuba zarwana, mu gihe icya gatatu ari uko hari abantu bahohoterera Abanyamulenge batuye muri ibyo bice.

Ati “Ndakeka ko kuko nta ngabo zifatika ziri muri RDC, umutwe wa M23 wakomeje gutera intambwe ugana imbere ku muvuduko wo hejuru. Birashoboka ko mu munsi umwe cyangwa ibiri, Goma ishobora gufatwa."

Umusesenguzi mu bya Politiki wo muri Uganda, Joseph Ochieno, we yavuze ko kuba muri RDC hari Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco), atabona umusaruro wazo mu gukemura ibibazo bimaze igihe kinini.

Asaba ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafata iya mbere, ukagira ikibazo cya RDC icyawo.

Ati “Kuba Congo ifite ingabo za mbere nyinshi za loni ziri mu butumwa bituma nibaza icyo ziri kuhakora. Ntekereza ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafata inshingano, ugakemura iki kibazo.”

Mwenda we asanga kugira ngo ibibazo bya RDC bikemuke, ari uko iki gihugu cyayoborwa n’abantu bafite ubushake mu kugishakira amahoro.

Ati “Dukeneye abantu bafite inyungu mu gutuma RDC itekana. Ibyiza ni ugukorana n’abantu bafite inyungu mu bintu kurusha abakora ibitandukanye n’ibyo bemera.”

Mu gihe RDC ikomeje kwikoma u Rwanda ko ruri inyuma y’umutwe wa M23, ni nako iri kwibaza kuri Uganda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye kiri kureba niba nta ruhare Uganda yaba ifite mu kongera kubura umutwe kwa M23.

Ku wa Mbere mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo igamije kwamagana u Rwanda, aho abaturage ibihumbi biraye mu mihanda bakarushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Baririmbaga basaba Ingabo za Congo (FARDC) ‘gukubita u Rwanda’, bavuga ko ariwe mwanzi wabo. Bati “Twiteguye kurwanya umwanzi, u Rwanda; twiteguye kurwanya umuryango mpuzamahanga, twiteguye kurwana urugamba twashojweho n’u Rwanda na Uganda”.

Mwenda avuga u Rwanda na Uganda ari abafatanyabikorwa b’ingenzi kuri RDC, ndetse bafite n’uruhare rukomeye mu gutuma amahoro ahinda mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Gusa ngo yo si ko ibishaka.

Ati "Leta ya Congo ndetse n’abayobozi bayo, ntabwo nzi umubano bifuza ko u Rwanda na Uganda bigirana [...] Ntekereza ko Abanye-Congo badashaka umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, ko wavamo amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi. Ahubwo Abanye-Congo barashaka ko Uganda ijya ku ruhande rwabo."

Mu cyumweru gishize, M23 yigaruriye ibice bya Kiwanja na Rutshuru, ku buryo ubu ariyo iri kugenzura umuhanda ugana mu Mujyi wa Goma.

Ku rundi ruhande, RDC yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega. Gusa nubwo ibyo byose biri kuba, ubuyobozi bw’u Rwanda bwakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu kongera kubura umutwe kwa M23.

Umunyamakuru Andrew Mwenda mu kiganiro kuri NBS TV kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .