00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo ihangayikishijwe n’intwaro yaguze Loni ikanga ko ziyigeraho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 08:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko bahangayikishijwe n’uburyo Loni ikibabuza kugura intwaro bisanzuye mu gihe igihugu cyabo gihanganye n’umutwe wa M23 mu ntambara imaze amezi umunani.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Christophe Lutundula yabwiye abanyamakuru ko Congo yaguze intwaro muri iyi minsi, ariko zigeze mu nzira abagombaga kuzizana barabyanga kuko icyo gihugu gifite imiziro.

Akanama k’umutekano ka Loni kamaze igihe karategetse abagurisha intwaro kubanza kukamenyesha mbere yo kugurisha intwaro Congo.

Lutundula avuga ko ari akarengane gakomeye ku gihugu cye. Ati “Ni akarengane katavugwa, ni amananiza utapfa kubonera izina.”

Guhera mu 2008 Congo yakuriweho ibihano byayibuzaga kugura intwaro ariko hasigara ibwiriza ry’uko abagurisha intwaro bagomba kubanza kumenyesha akanama ka Loni, ubwoko bw’intwaro bagiye kugurisha mbere yo kuzibaha.

Kubera uwo mwanzuro, Lutundula yavuze ko hari intwaro baherutse kugura ariko abagombaga kuzihageza bakanga kuzijyana.

Ati “Nibyo biri kutubaho, hari ibikoresho bya gisirikare byaguzwe byagombaga kugera ino aha ariko ubwo byari bigeze mu nzira, uwari kubizana yatubwiye ko bidashoboka kubizana.”

Yakomeje agira ati “Hari za banki, abatwara ibintu ndetse n’abakora intwaro badashaka gukorana natwe kuko bavuga ko turi ku rutonde rw’umukara.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .