Uyu mugabo w’imyaka 77 ari mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bamaze igihe kinini ku butegetsi kuko amaze imyaka 36.
Ibyo kongera gushaka kuyobora yabitangarije mu gace ka Kibangou mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yitabiraga umihango yo gutangiza umuhanda uzabahuza na Gabon.
Yagize ati “Dutegereje amatora yo muri Werurwe, ndabashimira ku cyizere mwangiriye, dufatanyije twese tuzakomeza kubaka igihugu cyacu kandi ndasezeranya Abanye-Congo ko tuzakomeza gukorera mu mucyo no mu mahoro.”
Denis Sassou-Nguesso ari kwiyamamariza manda ya Kane mu matora ahabwamo amahirwe. Yari aherutse kwemeza n’ishyaka rye Parti congolais du travail (PCT) n’andi 16 yifatanyije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!