Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, ko Urwego rushinzwe Indege za Gisivile rwambuye uruhushya iyi sosiyete kuko itari igifite indege byatuma ibasha gukora ubwikorezi.
Mu minsi ishize guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ikomerewe no kubyutsa ibikorwa bya ‘Congo Airways’, cyane ko yari isigaranye indege imwe na yo ikodesha.
Ku wa 19 Nyakanga 2024 ni bwo Inama y’Abaminisitiri y’icyo gihugu yemeje umwanzuro wo kubyutsa ibikorwa bya Congo Airways.
Muri iyi nama Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, yagaragaje ingamba z’imyaka itanu zitandukanye zizakoreshwa mu kubyutsa iyi sosiyete. Zirimo kugura cyangwa gukodesha indege eshatu za Airbus A320.
Jean-Pierre Bemba yakomeje agaragaza ko kuri ubu Congo Airways ifite indege imwe ikodesha kandi amasezerano yo kuyikodesha na yo akaba azarangira ku wa 16 Nzeri mu 2024.
Ni ikibazo cyanashimangiwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wavuze ko nubwo iyi gahunda yo kubyutsa Congo Airways ihari, amafaranga azakoreshwa ataraboneka.
Ibyo byabaye nyuma y’uko mu 2022, Inama y’Abaminisitiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yemeje ishingwa rya sosiyete nshya y’indege ‘Air Congo’ isimbura Congo Airways.
Uwari Minisitiri w’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu, Chérubin Okende, yari yavuze ko iyo sosiyete izashingwa ku bufatanye na Ethiopian Airlines isanzwe ikora ingendo z’indege ariko imigabane myinshi ikazaba ari iya Guverinoma ya Congo. Gusa iyi gahunda na yo yakomeje kudindira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!