00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo: Abantu amagana bari kuririra mu myotsi nyuma yo gutekerwa umutwe n’ikigo cy’imari

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Nibura abantu 600 bo muri Repubulika ya Congo, bemeza ko bagizweho ingaruka n’ubutekamutwe bakorewe n’Ikigo cy’Imari cyiyitiriye izina ry’icyari cyemewe na leta maze kibambura amafaranga yabo.

Iki kigo cy’imari cyakoze hagati ya Gicurasi na Kanama 2021. Cyari cyasezeranyije abaturage ko uzajya agishyiramo amafaranga azahabwa inyungu ya 200% nyuma y’iminsi 78.

Abambuwe amafaranga yabo bari bafitemo agera kuri miliyoni 200 z’ama CFA nyamara iki kigo cy’imari nta bushobozi gifite bwo kubasubiza utwabo.

Umugore w’imyaka 54 yabwiye Radiyo y’Abafaransa, RFI ko yari yashyize amafaranga ye muri iki kigo cy’imari nta bushishozi agize nyuma y’ukwezi akaba ari bwo yavumbuye ko yatekewe umutwe.

Ati “Umuhungu wanjye, umugabo nanjye ubwanjye twari dufitemo miliyoni 2,6 z’ama CFA ariko nta cyo twigeze duhabwa nk’inyungu. Badutwaye buhumyi. Hari byinshi baduhishe none birangiye turi mu marira kubera amafaranga yacu. Byangizeho ingaruka, ni ukuri ndababaye.”

Mugenzi we witwa Ngoma Destin w’imyaka 26, wize ibijyanye n’ubukungu na we yavuze ko yari yizigamiye miliyoni 1,5 z’ama CFA.

Fabrice Itoua, umucuruzi ngo yari yizeye gukuba kabiri amafaranga yashyize muri iki kigo cy’imari agera kuri miliyoni enye z’ama CFA. Ati “Iki kigo cy’imari cyadushyize mu bibazo, nta ruvugiro dufite.”

Aba baturage bavuze ko bizeye gusubizwa amafaranga yabo babifashijwemo n’inzego za leta. Umuyobozi w’iki kigo cy’imari yamaze gutabwa muri yombi.

Abantu 600 bo muri Congo Brazaville bagizweho ingaruka n'ubushukanyi bakorewe n'ikigo cy'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .