Umuvugizi wa Guverinoma ya Comores, Fatima Ahamada yatangaje ko Perezida Azali yagarutse mu mirimo kuko ubuzima bwe bumeze neza.
Amafoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, agaragaza Perezida Azali asoma inyandiko asa n’ugiye kuzisinya, ku jisho afite igipfuko.
Azali yatewe icyuma ubwo yari yitabiriye ikiriyo cy’umwe mu bihayimana hafi y’umurwa mukuru Moroni.
Uwamuteye icyuma ni umwe mu bashinzwe umutekano, icyakora umuvugizi wa Guverinoma yatangaje ko na we yahise yicwa.
Ntabwo uburyo yapfuyemo buramenyekana kimwe n’icyamuteye gutera Perezida icyuma kuko ibyavuye mu iperereza bitarajya hanze.
Bwa mbere Azali yayoboye Comores mu 1999 ahiritse ubutegetsi. Yabugarutseho mu matora yabaye mu 2016. Aheruka gutorerwa indi manda muri Mutarama uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!