Col Bantariza wabaye Umuvugizi w’Ingabo za Uganda yapfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Colonel Shaban Bantariza wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Uganda gishinzwe itangazamakuru (Uganda Media Centre) yapfuye.

Bantariza yahoze ari Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda guhera mu 2000 kugeza mu 2006.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Flavia Byekwaso, yemeje aya makuru. Yagize ati “Igisirikare cya Uganda kibabajwe no kumenyesha amakuru y’urupfu rw’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.”

Daily Monitor yatangaje ko Bantariza yaguye mu bitaro bya Mulago, aho yari yajyanywe kuvurizwa guhera kuri iki Cyumweru. Biravugwa ko yari afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Mu 2009, Bantariza yagizwe Umuyobozi w’ishuri rya Gisirikare National Leadership Institute, inshingano yavuyeho mu 2011. Mu 2013 nibwo yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Itangazamakuru.

Bantariza yapfuye afite imyaka 57

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .