00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyemari Chris Kirubi yitabye Imana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Kamena 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Chris Kirubi, umwe mu bashoramari bakomeye muri Afurika y’Iburasizuba wabarirwaga umutungo wa miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, yitabye Imana ku myaka 80, aho yazize indwara ya kanseri yari amaranye iminsi.

Kirubi yari umuyobozi mu bigo birenga 10 birimo n’ibye ku giti cye nka Capital radio FM, ni Umunyakenya.

Mu itangazo umuryango we washyize hanze, wagize uti “Dutewe ishavu no gutangaza urupfu rwa Dr. Christopher John Kirubi witabye Imana tariki ya 14 Kamena 2021 saa saba z’amanywa mu rugo rwe nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye kanseri. Yitabye Imana ari kumwe n’umuryango we.”

Kirubi yari amaze iminsi arwaye kanseri ndetse yakunze gukorera ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kwivuza. Uyu mugabo yari azwi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, aho yarihiye amashuri abana benshi kuva mu 1990.

Uyu mugabo wari ku mwanya 31 mu bakire 40 ba mbere muri Afurika, yashoye mu bikorwa birimo inganda, itangazamakuru, ubwubatsi, ubwishingizi n’ibindi bitandukanye.

Yari Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Haco Industries rumaze imyaka irenga 40 rukorera muri Kenya, ndetse yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abafite inganda muri iki gihugu.

Kirubi kandi yari Umuyobozi wa Capital Media Group, International House Limited, Smart Applications International n’ibindi bigo bitandukanye.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushyiraho icyerekezo cy’iterambere cya Kenya kizwi nka Vision 2030 ndetse yabaye Umunyamuryango w’Akanama k’Abashoramari muri Ghana.

Chris Kirubi yitabye Imana ku myaka 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .