Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) yatangaje ko muri Sudani abantu 11.327 ari bo barwaye cholera kandi ko muri bo abagera ku 316 imaze kubahitana.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyorezo cyatewe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kuko amazi akoreshwa n’abaturage yanduye cyane.
Kuva muri Mata umwaka ushize ubwo imirwano muri Sudani yadukaga hagati y’Ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi n’abarwanyi bahoze ari inyeshyamba ziyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, muri icyo gihugu indwara zakomeje kwiyongera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!