Ibikorwa byo gutangira gukoresha aya mafaranga byatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022. Ni umwanzuro Centrafrique ifashe nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yemeye ku mugaragaro ikoreshwa rya ‘Bitcoin’.
Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra yavuze ko ikoreshwa ry’iri faranga ry’ikoranabuhanga rya Sango, baryitezeho guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu ndetse n’ubuhahirane gikorana n’andi mahanga.
Agaciro ka Sango kazajya kaba gashingiye ku mutungo kamere w’iki gihugu, cyane cyane amabuye y’agaciro.
Leta ya Centrafrique ivuga ko ikoreshwa rya ‘Crypto currency’ rigamije kureshya cyane abashoramari batangiye gukoresha iri faranga ryemewe hake ku Isi.
Biteganyijwe ko bazajya bashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Zahabu na Diamant bakoresheje ‘Crypto Currency’.
Nubwo Centrafrique ifashe umwanzuro wo gutangira gukoresha iri faranga, ni igitekerezo cyari cyanenzwe na Banki y’Isi ivuga ko gukoresha ‘Bitcoin’ muri Centrafrique byagorana bitewe n’uko iki gihugu ahanini kigifite ubukungu bushingiye ku nkunga, ikigero cya ruswa kiri hejuru ndetse n’umubare w’abaturage bagerwaho na internet ukaba ukiri mbarwa.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kivuga ko kwemera iri faranga ryo mu ikoranabuhanga, "biteye inkeke zikomeye mu buryo bw’amategeko, ku gukorera mu mucyo no kuri politiki y’ubukungu."
Ni impungenge ngo zitarangirira kuri Centrafrique gusa, ahubwo no ku Karere iherereyemo.
Iki gihugu cyari gisanzwe gikoresha ifaranga rizwi nka ’Central African CFA franc’, biteganyijwe ko nayo azakomeza gukoreshwa kugeza igihe iri faranga ry’ikoranabuhanga rizashingira imizi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!