Ibiro ntaramakuru Belga by’Ababiligi, byasobanuye ko uyu Mubiligi ukomoka muri Portugal yafatiwe aho abarwanyi ba Wagner basakira abantu, azira kuterekana ibyangombwa bimuranga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko yamenye amakuru y’ifatwa ry’uyu mwenegihugu utatangarijwe amazina, kandi ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cye.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Wouter Poels, yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahawe aya makuru na Ambasade ya Cameron. Turi gukurikiranira hafi iki kibazo ariko kubera ko ari icy’umuntu ku giti cye, ntabwo twakivugaho byinshi.”
Wagner ikorana n’ingabo za Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyagiranye na Leta y’u Burusiya. Abarwanyi bayo barinda abayobozi bakuru, ibikorwaremezo ndetse n’uduce turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Ubu bufatanye bwatangiye ubwo imitwe yitwaie intwaro itandukanye yatangije muri Centrafrique ibitero bigari byari bigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadéra mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!