Centrafrique: Leta n’imitwe yitwaje intwaro bemeranyije gushyiraho guverinoma ihuriweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique n’imitwe 14 yitwaje intwaro, bagiranye ibiganiro bikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, byarangiye bemeranyijwe ku ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho.

Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, i Addis Ababa muri Ethiopie, kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y’ibyo biganiro, Komiseri wa AU ushinzwe amahoro n’umutekano, Amb. Smail Chergui, yavuze ko hemeranyijwe uburyo bwo guhosha intambara burundu.

Yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko uyu munsi ku cyicaro cya AU, impande zihanganye muri Repubulika ya Centrafrique zageze ku masezerano yo gushyiraho guverinoma ihuriweho muri Centrafrique.”

Yashimiye abaturage b’iki gihugu,avuga ko igitahiwe ari ugushyiramubikorwa amasezerano nk’uko yemeranyijweho.

Iki gihugu kiri mu ntambara guhera mu 2013 ubwo Seleka, umutwe ushingiye ku idini ya Islam, wahirikaga ubutegetsi bwa François Bozizé, ugahangana bikomeye n’ undi ushingiye ku bakirisitu. Kuva icyo gihe havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro, ndetse bigenda bivugwa ko hariyo n’abacnshuro kubera imitungo kamere icyo gihugu gifite.

Hagiye hemeranywa ku masezerano y’amahoro mu bihe bitandukanye, ario kuyashyira mu bikorwa bikomeza kuba ingorabahizi.

Ibiganiro byahuje leta n'imitwe 14 yitwaje intwaro byavuyemo ko hashyirwaho guverinoma ihuriweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza