Centrafrique: Ingabo zisubije umujyi wari umaze imyaka irindwi mu maboko y’inyeshyamba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Mata 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta ya Centrafrique zisubije Umujyi wa Kaga-Bandoro wari mu maboko y’inyeshyamba guhera mu 2014. Uwo mujyi w’ubucuruzi uherereye mu bilometero 300 mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru Bangui.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ingabo za Leta zifatanyije n’Abarusiya babashije kwisubiza uwo mujyi, nkuko RFI yabitangaje.

Ni igikorwa cyishimiwe cyane na Leta mu rugamba rwayo rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Inzego z’umutekano zatangaje ko inyeshyamba zari zarigaruriye Kaga-Bandoro zamaze kuhava, zikaba zagiye zitarwanye n’ingabo za Leta.

Kaga-Bandoro ni umujyi ukomeye mu bucuruzi by’umwihariko ubw’amatungo muri Centrafrique. Imisoro inyeshyamba ziganjemo izahoze mu Mutwe wa Seleka zajyaga zaka abacuruza ayo matungo ni yo yifashishwaga mu kuzibeshaho.

Ingabo za Leta zigaruriye Kaga-Bandoro yari imaze imyaka irindwi mu maboko y'inyeshyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .