Ni igikorwa cyabereye i Bangui ku cyicaro cya RWABATT10 kiri mu birindiro by’ahitwa Socatel M’Poko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Valentine Rugwabiza, wayoboye uyu muhango, yashimiye ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’icyizere mu baturage ba Centrafrique.
Yagize ati “Ndifuza gushimira mwese ku bwa serivisi n’akazi mwakoze mutizigama none bikaba bibahesheje imidali; ibi birerekana imikorere yanyu yo gushyira mu bikorwa inshingano zanyu”.
Umuyobozi wa RWABATT10, Col Emery Kayumba, yavuze ko kwambikwa imidali ari ikintu kidasanzwe mu mwuga wa gisirikare, bikaba bibatera akanyabugabo kadasanzwe mu kuzuza inshingano bahabwa na MINUSCA.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi muri guverinoma ya Centrafrique, uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, abahagarariye MINUSCA, abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!