00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique igiye kuvanaho umubare ntarengwa wa manda za perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 May 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Centrafrique yemeje ko harimo kunozwa umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga iki gihugu kigenderaho, by’umwihariko ku ngingo izemerera Perezida Faustin-Achange Touadéra kwiyamamariza manda ya gatatu.

Depite Brice Kévin Kakpayen ufatwa nk’urangaje imbere uwo mushinga, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane ko bafite ingingo nyinshi bifuza ko zavugururwa, zirimo igena umubare ntarengwa wa manda za perezida wa repubulika.

Ni ingingo ngo yamaze kuvanwaho no mu bihugu bituranye na Centrafrique, byaba Congo, Cameroun cyangwa Gabon.

Yagize ati "Nibyo ko muri Repubuloika ya Centrafrique twashyizeho ingufuri tuvuga ko umukuru w’igihugu ashobora gutorerwa manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe gusa. Murebye mu bindi bihugu byo mu karere, mwasanga uwo mubare ntarengwa wa manda utakibaho."

Icyakora, Martin Ziguélé wabaye Minisitiri w’Intebe ubu usigaye utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko igihugu kidakwiye gufata urugero rubi rw’ibibera ahandi.

Yavuze ko ayo mavugurura agomba kuba yaravuye kuri Perezida Touadéra ubwe.

Gusa ngo Guverinoma yirinze kuzamura uyu mushinga w’ivugururwa ry’Itegeko nshinga, ahubwo iwunyuza ku mudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi, ngo bise n’aho ari igitekerezo cye nk’umuntu wigenga.

Yakomeje ati "Ariko ntabwo uzatorwa."

Faustin-Archange Touadéra yatorewe kuyobora Centrafrique mu 2016, atorerwa manda ya kabiri mu Ukuboza 2020.

Yanabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Mutarama 2008 kugeza muri Mutarama 2013.

Igihugu cye kiri mu mvurururu za politiki n’umutekano muke guhera kuva mu 2013, ubwo inyeshyamba zahirikaga ubutegetsi bwa François Bozizé Yangouvonda.

Perezida Touadéra ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .