Mu kwezi gushize guverinoma y’iki gihugu yamushinje gushaka guhirika ubutegetsi mbere y’amatora rusange, ubwo inyeshyamba ze zerekezaga mu Murwa Mukuru Bangui.
Bozizé yihuje n’imitwe irwanya Leta nyuma y’uko yangiwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020. Ku ruhande rwe ahakana guhungabanya umutekano w’igihugu ariko akemeza ko ashyigikiye inyeshyamba.
Izi nyeshamba zari zifite umugambi wo kuburizamo amatora ariko waburijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri kubungabunga umutekano muri iki gihugu.
Aya matora yatumye Bozizé yishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, yegukanywe na Perezida Faustin-Archange Touadéra watsinze abandi bakandida 16 bari bahanganye akagira amajwi 53.92%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!