Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko “abasirikare batatu b’u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka” mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.
Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk’ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “bigize icyaha cy’intambara” ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.
Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi. Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y’abo barwanyi.
Ku wa Kane, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kugira ngo zijye gufasha izari zisanzweyo mu bikorwa byo kugarura amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!